Understanding the Sanctification Journey in Christian Faith
Delve into the journey of sanctification in the Christian faith, where believers are called to be set apart and purified. Explore the concept of sanctification through righteousness, the role of Jesus in transforming lives, and the importance of aligning oneself with God's will for a fulfilling spiritual walk.
Download Presentation
Please find below an Image/Link to download the presentation.
The content on the website is provided AS IS for your information and personal use only. It may not be sold, licensed, or shared on other websites without obtaining consent from the author. Download presentation by click this link. If you encounter any issues during the download, it is possible that the publisher has removed the file from their server.
E N D
Presentation Transcript
KWEZWA KUVUGWA N IJAMBO RY IMANA (01) BYATEGUWE NA: Innocent NIZEYIMANA UMUGENZI MINISTRIES
IBYO TUZIBANDAHO: 1.KWEZWA KUVUGWA N IJAMBO RY IMANA 2.IMITERERE Y UMUNTU N INZIRA YO KWEZWA 3.IMIRIRE N IMINYWERE MU NZIRA YO KWEZWA 4.IBYO TWUMVA N IBYO TUREBA MU NZIRA YO KWEZWA 5.UKO TUGARAGARA INYUMA (IMYAMBARIRE) MU NZIRA YO KWEZWA 6.GUSHYINGIRWA N UMURYANGO MU NZIRA YO KWEZWA 7. KUNESHA ABANZI BATATU (ISI, UMUBIRI NA SATANI) MU NZIRA YO KWEZWA 8. KUGERERANYA UBUTURO BWERA N UMUBIRI W UMUNTU 9:ISABATO IKIMENYETSO CYO KWEZWA 10.KURWANA INTAMBARA NZIZA NO KURINDA IBYO KWIZERA
KWEZWA KUVUGWA NIJAMBO RYIMANA Ijambo kwezwa bikomoka ku ijambo kwera/ gutungana cyangwa gutunganywa. Iyi nzira yo kwezwa niyo itugeza ku rugero rw igihagararo cya Kristo, niyo kandi iduha uburenganzira bwo gutura mu ijuru. Sanctification aribyo kwezwa ryanditswe inshuro 5 mu isezerano rishya Sanctified icyejejwe ryanditswe inshuro 58 muri Bibiliya yose Clean aribyo kwera ryanditswe inshuro 117 muri Bibiliya yose
Duhereye ku ngingo ibanziriza iyi mu cyigisho cya 16 nkuko cyigishijwe numuvandimwe Paulin NIYONZIMA, twarebeye hamwe, gukiranuka tubarwaho cyangwa dushyirwaho (im-put-ed righteousness), no gukiranuka duhabwa cyangwa tugiramo uruhare (im-part- ed righteousness). Gukiranuka tubarwaho ugutsindishirizwa n Ubuntu ku bwo kwizera naho gukiranuka duhabwa cyangwa tugiramo uruhare ni ukwezwa impagarike yacu yose, ariyo umubiri, ubugingo n umwuka. Uku gukiranuka kugaragara niko kwitwa kwezwa. cyangwa dushyirwaho ni Ntukemerere umuntu kuvuga ko imirimo yawe nta sano ifitanye n uko uhagaze imbere y Imana.Mu gihe cy urubanza,umwanzuro uzasomwa uzaba ushingiye ku byakozwe cyangwa ibitarakozwe byari bikwiriye. (Mat 25:34-40). Umuhati n umurimo birakenewe ku muntu ugiriwe ubuntu n Imana; kuko imbuto ari zo zigaragaza ubwoko bw igiti. Nubwo imirimo myiza y umuntu nta cyo irusha ituro rya Kayini mu gihe idafite kwizera Yesu,nyamara igihe itwikiriwe n ibikorwa bya Kristo, ihamya ko nyirayo akwiriye kuragwa bwatoranyijwe,vol1,p.304.3} ubugingo buhoraho. {Ubutumwa
Ntihakagire numwe utekereza ko umuntu afite uruhare ruto cyangwa se ko ntarwo mu murimo ukomeye wo kunesha; kuko Imana ntacyo ikorera umuntu udafatanyije nayo. Kandi ntukavuge ko nurangiza gukora ibyo ushoboye, ari bwoYesu azagufasha. Kristo yaravuze ati: Kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite. (Yohana 15:5) Kuva ku cya mbere kugera ku cya nyuma, umuntu agomba gufatanya n Imana. Niba Mwuka Muziranenge adakoreye mu mutima w umuntu, kuri buri ntambwe, tuzasitara kandi tugwe. Imihati y umuntu yonyine nta cyo iri cyo kandi ntacyo imaze; nyamara gufatanya na Kristo bisobanura kunesha. Ku bwacu twenyine nta mbaraga dufite zo kwihana icyaha. Keretse gusa twemeye ubufasha mvajuru, naho ubundi ntidushobora gutera intambwe n imwe dusanga Umukiza. Aravuga ati: Ni jyeAlfa na Omega, Itangiriro n Iherezo mu gakiza ka buri muntu. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 1, p. 304.1}
GUKIRANUKATUBARWAHO. Kubw'ibyiza by'iki gihe n'iby'iteka ryose, ni byiza ko mwiyegurira rwose gukora igitunganye, kugira ngo isi ibashe kumenya aho muhagaze. Abantu benshi ntibiyeguriye umurimo w'Imana burundu, kandi gukubita hirya no hino kwabo ni ko soko y'intege nke, kandi kukaba n'ibuye risitaza abandi. Kubwo kugira amahame adashikamye, kandi bakaba bataritanze, imiraba y'ibigeragezo irabatembana ikabakura mu byo bazi ko bitunganye, bityo ntibagire umuhati wera wo gutsinda ikibi cyose, kandi ngo batunganye imico izira inenge kubwo gukiranuka kwa Kristo tubarwaho.Ubutumwa ku basore,p.22
Mbese twizera yuko Imana izakorera mu mitima yacu? Ko niba tuyemereye gukora ityo, izadutunganya kandi ikatweza kubw ubuntu bwayo bwinshi budushoboza kuba abakozi bakorana nayo? Mbese mu gushishoza gukomeye kandi kuboneye dushobora kunyurwa n imbaraga y amasezerano y Imana, kandi tukayagira ayacu bwite, atari uko dukwiriye, ahubwo ari uko Kristo ari we ukwiriye; atari uko turi intungane, ahubwo ari uko kubwo kwizera kuzima tubarwaho ubutungane bwa Kristo mu cyimbo cyacu? {Ubutumwa bwatoranyijwe,vol1,p.88.1}
GUTSINDISHIRIZWA=KUVUKA=UMWANA W IMANA Igihe cyose imbuto y ubugingo yinjiye mu muntu,umuntu aba atangiye kuremerwa imbere atari umuntu ugaragarira amaso. Ku munsi umugore yasamye, imbuto y ubugingo iba yinjiye muri we. Iyo mbuto igenda ikura kugeza ubwo ivutsemo umuntu ugaragara. Uko niko imbuto y ubugingo buva mu ijambo ry Imana yinjira mu muntu ikarema umuntu imbere nyuma y igihe ikazagaragaza icyo yakoze, nk uko umwana aba munda runaka akazagera igihe akavuka, agahabwa izina, akandikwa mu bitabo by irangamimerere. Uko niko uwavutse yandikwa mu gitabo cyo mu ijuru, aricyo gitabo cy ubugingo. Akaba umwana w Imana ku bwo gutsindishirizwa n Ubuntu kubwo kwizera. mu gihe
KWEZWA=GUKURIRA MURI KRISTO Umwana uvutse, akenera kwitabwaho ahabwa amafunguro akwiriye. Ubwa mbere agahabwa amata (amashereka) kuko aba ataraba mukuru: mumere nk impinja zivutse vuba, mwifuze amata y umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,1 Petero 2:2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. 1 Abakorinto 3:2 Nyuma yo kuvuka aribyo byitwa kubyarwa ubwa kabiri, hakenewe gukura aribyo byitwa kwezwa.
GUTSINDISHIRIZWA=KUBATURWA MU BYAHA Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata z Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho. Abaroma 6:22. Igihe cyose umuntu yakiriye gutsindishirizwa n Ubuntu kubwo kwizera ntabwo ahagarara ahubwo aba yinjiye mu rugendo rwo kwezwa ruzasoza duhinduwe, imibiri ipfa yambitswe ubuziraherezo. kudapfa tugiye kubana n Imana
KWEZWA (GUKIRANUKA DUHABWA)= GUTEGURIRWA GUTURA MU IJURU. Gukiranuka kw'imbere mu mutima guhamywa n'ubutungane bugaragara inyuma. Utunganye imbere muri we ntabwo aba anangiye umutima kandi ntabura kwita ku bandi no kubazirikana, ahubwo uko bukeye bukira arakura agasa na Kristo, agakomeza ava mu mbaraga yinjira mu zindi nshya. Umuntu ugenda wereshwa ukuri azitegeka, kandi azagera ikirenge mu cya Kristo kugeza ubwo ubuntu butwikiriwe n'ikuzo. Gukiranuka gutuma dutsindishirizwa ni ubwo tubarwaho; kandi ubutungane butuma twezwa ni ubwo duhabwa. Ubutungane bwa mbere ni uburenganzira bwo kujya mu ijuru tuba dufite,naho ubutungane bwa kabiri ni uko tuba abantu bakwiriye gutura ijuru. Review and Herald, June 4, 1895 {Urwibutso n'Integuza]. Ubutumwa ku basore, p.26
KUKO UTEJEJWE ATAZAREBA UMWAMI IMANA Mugire umwete wo kubana n abantu bose amahoro n uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. Abaheburayo 12:14. Iyo amaze kwemeza abantu ibyaha no kwereka imitima yabo urugero rw ubutungane, Mwuka Muziranenge atuma bazinukwa iby iyi si, akabuzuza kwifuza ubutungane. Umukiza yaravuze ati: Azabayobora mu kuri kose. Yohana 16:13. Niba abantu bifuza guhindurwa, hazabaho kwezwa k umuntu wese uko yakabaye. Mwuka Muziranenge azafata iby Imana maze abyandike mu mutima. Kubw imbaraga ye, inzira y ubugingo izagaragara ku buryo ntawe uzayiyoba.{Ibyakozwe n intumwa,p.36.5}
TWEZWA BINYUZE HE? None mumaze kwezwa n ijambo nababwiye.Yohana 15:3 Ubereshe ukuri:ijambo ryawe ni ryo kuri Yohana 17:17 Ku bw'ubutumwa bwiza imitima yaheneberejwe no kubatwa na Satani ikwiriye gucungurwa kugira ngo ibone umudendezo utangaje w'abana b'Imana. Umugambi w'Imana si ugukiza umuntu ububabare bw'ingaruka y'icyaha gusa, ahubwo ni ukumukiza icyaha ubwacyo. Umutima wanduye, ukaremara, ukwiriye kwezwa ugahindurwa, kugira ngo wambikwe "ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu, "ushushanywe n'ishusho y'Umwana wayo." Ibyo ijisho ritigeze kureba, n'ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda." (Zaburi 90:17; Abaroma 8:29;1Abakorinto 2:9).Abahirwa ni bande?,p.43 soft
KWEZWA UMURIMO WA BURI MUNSI Kwezwa ni umurimo wa buri munsi. Ntihakagire abishuka bizera ko Imana izabababarira kandi ikabaha umugisha mu gihe bica rimwe mu mategeko yayo. Gukora icyaha kimwe kizwi kandi kigambiriwe bicecekesha ijwi rihamya ry'Umwuka Wera kandi bigatandukanya umuntu n'Imana. Uko umuntu yakumva yaratwawe kose mu by'idini,ntabwo Yesu ashobora gutura mu mutima usuzugura amategeko y'Imana. Imana izubahisha abayubaha bonyine. Ubutumwa ku basore,p.99
Kwezwa ntabwo ari umurimo wagahe gato, isaha cyangwa umunsi umwe, ahubwo ni ukw igihe cyose cy ubuzima. Ntikuboneshwa gutwarwa kubera ibyo wiyumvamo, ahubwo ni ingaruka yo gupfa ku cyaha buri gihe no guhora umuntu abaho ku bwa Kristo. Imihati yacu y intege nke kandi ya hato na hato ntishobora gukosora amakosa cyangwa ngo atere ivugururwa ry imico. Dushobora gutsinda gusa kubw umuhati w igihe kirekire no kwihangana, imyitwarire idakebakeba no kurwana intambara itoroshye. Uyu munsi ntabwo tuzi uko urugamba ruzaba rudukomereye ejo. Igihe cyose Satani azaba akiriho, tuzaba dufite inarijye tugomba gutsinda n ibyaha bitwibasira tugomba gutsinda. Kugeza ku iherezo ry ubuzima, ntihazigera habaho ahantu ho guhagarara, nta n aho tuzashobora kugera ngo tuvuge tuti: Ngeze aho ngomba kugera. Kwezwa ni ingaruka yo kumvira mu buzima bwose. {Ibyakozwe n intumwa,p.345.1}
Mu gihe urubanza rugenzura rugikomeza gukorwa mu ijuru, kandi ibyaha byabanyabyaha bihana bikaba biri gukurwa mu buturo bwera, hagomba gukorwa umurimo udasanzwe wo kwezwa no kuzinukwa icyaha mu bana b Imana bakiri ku isi. Uyu murimo uvugwa mu buryo busobanutse mu butumwa bwo Byahishuwe 14. Intambara ikomeye, p.306 Igihe uwo murimo uzaba urangiye, abayoboke ba Kristo bazaba biteguye kuza kwe. Maze amaturo y i Buyuda n i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk uko yamunezezaga mu minsi ya kera, no mu myaka yashize. Malaki 3:4. Bityo rero itorero Umukiza wacu azakira ubwo azaba agarutse rizaba, rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu gisa gityo. Abefeso 5:27. Maze iryo torero rizaba ari ryiza nk ukwezi, rirabagirana nk ikizubazuba, riteye ubwoba nk igitero cy ingabo zigendana ibendera. Indirimbo ya Salomo 6:10. Intambara ikomeye,p.306
UBUNTU BWIMANA BUBANE NAMWE MWESE. MARANATHA