Exploring the Path of Faith: Insights and Guidance for Spiritual Growth

Slide Note
Embed
Share

In this comprehensive guide, learn about the journey of faith and the principles of spiritual development. Discover practical advice on how to deepen your connection with divinity, navigate challenges, and strengthen your beliefs. Explore the significance of prayer, perseverance, and resilience in the face of trials. Uncover profound truths about the human experience and the divine plan, drawing inspiration from sacred scriptures and teachings. Embrace the call to uphold faith, resist temptation, and pursue righteousness on the path towards spiritual enlightenment and fulfillment.


Uploaded on Jul 22, 2024 | 0 Views


Download Presentation

Please find below an Image/Link to download the presentation.

The content on the website is provided AS IS for your information and personal use only. It may not be sold, licensed, or shared on other websites without obtaining consent from the author. Download presentation by click this link. If you encounter any issues during the download, it is possible that the publisher has removed the file from their server.

E N D

Presentation Transcript


  1. KWEZWA KUVUGWA N IJAMBO RY IMANA (04) BYATEGUWE NA: Innocent NIZEYIMANA UMUGENZI MINISTRIES

  2. IBYO TUZIBANDAHO: 1.KWEZWA KUVUGWA N IJAMBO RY IMANA 2.IMITERERE Y UMUNTU N INZIRA YO KWEZWA 3.IMIRIRE N IMINYWERE MU NZIRA YO KWEZWA 4.IBYO TWUMVA N IBYO TUREBA MU NZIRA YO KWEZWA 5.UKO TUGARAGARA INYUMA (IMYAMBARIRE) MU NZIRA YO KWEZWA 6.GUSHYINGIRWA N UMURYANGO MU NZIRA YO KWEZWA 7. KUNESHA ABANZI BATATU (ISI, UMUBIRI NA SATANI) MU NZIRA YO KWEZWA 8. KUGERERANYA UBUTURO BWERA N UMUBIRI W UMUNTU 9:ISABATO IKIMENYETSO CYO KWEZWA 10.KURWANA INTAMBARA NZIZA NO KURINDA IBYO KWIZERA

  3. 4.IBYO TWUMVA NIBYO TUREBA MU NZIRA YO KWEZWA Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, Unzurire mu nzira zawe. Zaburi 119:37 Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagira umumaro, ibyo byungura umuntu iki? Umubwiriza 6:11 96 Nta rindi sezerano ryo gutsinda intambara ya Gikristo ryahawe umwe mu bahungu cyangwa abakobwa baAdamu uretse gusa baramutse bafashe icyemezo cyo kwirinda muri byose. Nibakora ibyo, urugamba barwana ntiruzaba ari imfabusa. {Inama ku mirire n ibyo kurya, p. 67.2}

  4. KURINDA INZIRA ZAMASO IGIHE DUSOMA Satani azi neza ku rwego rukomeye ko intekerezo zihindurwa n ibyo tuzigaburira. Ahora ashaka gushora urubyiruko n abakuze mu gusoma ibitabo by inkuru, imigani mihimbano n ibindi bitabo. Usanga abasoma bene ibyo bitabo basigara batujuje ibyangombwa byo gusohoza inshingano ziri imbere yabo. Barangwa n imibereho idafite aho ishingiye, kandi ntibifuza kurondora mu byanditswe, ariko kurya kuri manu yavuye mu ijuru. Bityo rero intekerezo zari zikeneye gukomezwa zicibwa intege, kandi zigatakaza imbaraga zo kwiga ukuri gukomeye gufitanye isano n inshingano n umurimo bya Kristo. Uku kuri ni ukuri kwagombye gukomeza ubwenge, kugakangura imitekerereze, kandi kugakongeza icyifuzo gikomeye kandi kidakebakeba cyo gushaka kunesha nk uko Kristo yanesheje. Ubutumwa ku basore, p.263

  5. Nimwange gusoma ibintu byose byumwanda kandi mubizibukire mukomeje. Kubisoma ntibizakomeza imbaraga zanyu z iby umwuka, ahubwo bizinjiza mu bwenge bwanyu ibitekerezo bizangiza imitekerereze, bibatere kudatekereza cyane kuriYesu no kudakunda ku nyigisho z agaciro yigishije. Murinde intekerezo zanyu ikintu cyose gishobora kuzijyana mu cyerekezo kibi. Ntimukazuzuze inkuru z umwanda zidaha imbaraga ubushobozi bw ubwenge. Ibitekerezo ni ibyo kurya by ubwenge. Ubutumwa ku basore, p.264 Abadashaka kugwa mu mitego ya Satani bagomba kurinda neza inzira zinjira mu ntekerezo zabo. Bagomba kwirinda gusoma, kureba cyangwa kumva ibibazanira ibitekerezo bibi. Ntabwo intekerezo zikwiriye kurekwa ngo zibaze kandi zitinde ku ngingo yose umwanzi w ubugingo abasha kuzishyira imbere. {Abakurambere n Abahanuzi, p. 315.3}

  6. KURINDA INZIRA ZAMASO IGIHETUREBA FILMS ZA HOLLY WOOD N IMIKINO = URUGANDA RWA SATANI MU KWANGIZA INTEKEREZO IBITEKEREZO BASHAKA GUCENGEZA MU BANTUBI BIKINWA NA HOLLY WOOD UBUTINGANYI GUHERA 2012 FILMI NYINSHI ZIBA ZIFITE UDUCE TWIGISHA UBUTINGANYI SPIRITUALISM (Vimpires FILMS, cyangwa indirimbo zisubiramo kenshi) UBWICANYI (FILM D ACTION) UBUSAMBANYI FILM (ROMANTIC NA PORNOGRAPHY), AMAKINAMICO N AMADIVORCE (Desperate house wives)

  7. KWANGIRIKA KWIBITEKEREZO BYABANA BINYUZE MURI FILM ZA CARTOON

  8. Mbere yuko Umukristo akora icyaha ku mugaragaro, mu mutima haba harabanje kuba imyiteguro miremire itazwi n abandi. Ntabwo intekerezo z umuntu zigwa mu kanya gato ngo zive ku rwego rwo kwera n ubutungane zihite zigera mu buhanya, ubuhenebere n ubugome. Kugwabiza abaremwe mu ishusho y Imana bagahinduka abagome cyangwa bagahinduka nka Satani bitwara igihe. Kubwo kwitegereza turahinduka. Kubwo kugundira ibitekerezo bidatunganye, umuntu ashobora kwigisha intekerezo ze atyo ko icyaha yangaga urunuka kizamuhindukira cyiza. Ubutumwa ku basore, p.273 Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati Imana ni yo inyoheje , kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu. Yakobo 1:13- 15

  9. KWIRINDA IMIKINO Muri iki gihe Satani yafashe intekerezo z abantu kugeza ubwo ubwenge bwabo, igihe cyabo, imbaraga zabo n umutungo wabo babyegurira imikino. Imbaraga n amafaranga bikoreshwa mu mikino ni byinshi cyane. Uburiganya bwa Satani bwatumye imikino ihinduka ikigirwamana cya benshi. Nk uko bigaragazwa mu mateka ndetse no mu bihembo bihabwa abakinnyi, imikino ihuriye muri Olempiki ni uburyo bwo gusenga ibigirwamana. Ubwo buryo bw irushanwa bumeze butyo ni uburyo bwo gushimisha ibigirwamana.

  10. Mbese muri iyi mikino ijisho riba ritumbiriye ikuzo ryImana? Nzi ko ibi atari ko bimeze. Habaho gukura amaso ku nzira z Imana n imigambi yayo. Mu gihe cyo kwakira imbabazi, gukoresha abanyabwenge bigenda bisimbura ubushake bw Imana bwahishuwe, maze bikabusimbuza ibyo umuntu yibwira ndetse n ibihimbano bye na Satani amuri iruhande ngo amwuzuze umwuka we. Nimugumane Ijambo ry Imana hafi yanyu. Nimuyoborwa naryo muzaba abanyabwenge, muzashikama, mutanyeganyezwa kandi iteka murushaho kugwira mu murimo w Imana. Muri iyi minsi ya nyuma tugomba kuba maso dusenga. Umwami Imana yo mu ijuru irwanya icyifuzo kigurumana kigatuma umuntu aharanira kuba nyambere mu mikino itwara abantu nk imbata. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 2, p. 258.2}

  11. IMWE MU MIDARI YAGIYE ITANGWA MU MIKINO YA OLIMPIKE N UBUSOBANURO BWAYO Paris 1900 - Imidari yatangiwe i Paris. Kuri iyi foto hagaragaraho Lusiferi afite ikimenyetso cy imitsindo mu ntoki ze.

  12. IMWE MU MIDARI YAGIYE ITANGWA MU MIKINO YA OLIMPIKE N UBUSOBANURO BWAYO Munich 1972 - Iyi midari yari itandukanye cyane n'iyatanzwe mu myaka 44 yari ishize kubera ukuntu yari ikoze. Uruhande rumwe rw'iyo midari yariho ishusho ya Castor na Polux, abahungu b'impanga b'imana yitwa Zeus akaba aribo barinze yo mikino. https://www.bbc.com/gahuza/imikino- 37076279

  13. IMWE MU MIDARI YAGIYE ITANGWA MU MIKINO YA OLIMPIKE N UBUSOBANURO BWAYO Sydney 2000 Uruhande rumwe rw'umudari hariho ishusho ya Opera ya Sydney irikumwe n'urumuri olimpike. Urundi ruhande hakomeje kuba hariho imana y'intsinzi. https://www.bbc.com/gahuza/imikino- 37076279

  14. IMWE MU MIDARI YAGIYE ITANGWA MU MIKINO YA OLIMPIKE N UBUSOBANURO BWAYO Rio de Janeiro 2016 - Imidari y'i Rio nkuko bisanzwe uruhande rumwe rw'umudari hariho imana y'intsinzi ku rundi hariho amashami nkuko imidari ya mbere yari imeze. https://www.bbc.com/gahuza/imikino- 37076279

  15. IMWE MU MIDARI YAGIYE ITANGWA MU MIKINO YA OLIMPIKE N UBUSOBANURO BWAYO Tokyo 2020 - Imidari yo muriTokyo nkuko bisanzwe uruhande rumwe rw'umudari hariho imana y'intsinzi.

  16. KWIRINDA UMUZIKI MUBI MU BURYO BWO KURINDA INTEKEREZO Iyo muzika ikoreshejwe nabi, iyobora abantu batejwe mu bwibone, ubwirasi n ubupfapfa. Iyo muzika yemerewe gufata umwanya wo kwiga ijambo ry Imana no gusenga, iba umuvumo uteye ubwoba.Abasore bahurira hamwe ngo baririmbe, kandi n ubwo bavuga ko ariAbakristo, akenshi basuzuguza Imana no kwizera kwabo binyuze mu biganiro byabo by ubupfapfa ndetse n umuziki bahitamo. Ntabwo muzika n indirimbo byera bibaryohera. Nerekejwe ku nyigisho zumvikana z ijambo ry Imana zagiye zitambukwaho zititaweho. Mu rubanza ayo magambo yose yahumetswe azacira urubanza abatarayumviye. Ubutumwa ku basore, p.287

  17. UMUZIKI UCURANZWE NABI, IGIKORESHO CYA SATANI MU KWANGIZA INTEKEREZO Kuva mu myaka 50 ishize imbaraga z abadayimoni, zigaruriye urubyiruko rw abanyamerika ndetse n urw isi yose, zinyuze muri muzika yitwa rock and roll. Rock and roll yabaye igikoresho cyo kwigomeka , guta umuco, kandi ku iherezo habayeho kwangirika mu by umubiri no by umwuka mu rubyiruko (Ingaruka z umuziki mu mikorere y umubiri mu bitekerezo no mu by umwuka pp 47 ,) Cote d'Ivoire: AssoukpouAdjitin Emmanuel (Musicologue, enseignant l'INSAAC) auteur de "La musique, la danse, l'Art, Dieu en parle" : "Dans l'Art, il y a Dieu et le diable

  18. Indirimbo mbizisenya imico kandi zikagabanya urugero rwubunyangamugayo. Bityo rero abigishwa baYesu bazavanaho injyana yose iturutse kuri JAZZ, ROCK na ROLL cyangwa izizikomokaho, byerekeza ku magambo yamanjwe cyangwa atagira umumaro . Indirimbo zirimo amagambo adatunganye y amanjwe kandi agayitse ntizikwiriye gutegerwa amatwi (Abaroma 13 :11-14 ; 1 Petero 2 :11). Ibyo Abadventiste bizera, p. 274

  19. Assoukpou avuga ko iyi njyana ya rock na roll ifitanye isano nimibonano mpuzabitsina ngo kuko ubwayo iririmbwa yerekeza ku rusaku rukangura iruba n imisemburo ikururira abantu ku mibonano mpuzabitsina. JAZZ RYTHME & BLUES REGGAE LUMBA SOUL ZOUK Zouk MACHINE RAP N andi menshi

  20. Imisemburo myibarukiro iterwa numuziki. Umuzika wa rock na roll ukoze mu buryo amajwi, injyana n imirya ya gitari y amashanyarazi bihita bikoresha udusabo two mu mubiri dufite inshingano yo kohereza mu mubiri imisemburo ishizwe imikorere y ibitsina https://www.independent.co.uk/news/science/music-sex-stimulate-same-part-brain- opioid-drugs-rock-n-roll-mcgill-university-scientific-reports-a7568606.html

  21. UMUSEMBUROWADRENALINE NUMUZIKI. Kuririmba basubiramo incuro nyinshi amagambo na melodie hamwe n injyana igenda isubirwamo kenshi, bituma mu mubiri Adrenaline . hakorwa umusemburo mwinshi bita Adrenaline ni umusemburo wiyongera iyo umuntu afite ibibazo byinshi cg ahangayitse, bikarangwa no guhora wumva unaniwe, kurakazwa n ubusa, gushaka kurya cyane (wibanda cyane cyane ku biryo birimo amavuta n ibiryohera cyane cg ibyo uhekenya), ibi byose nibyo byongera ibiro kabone niyo waba ukora sport. https://umutihealth.com/ikaze/page/36/

  22. UMUZIKI MUBI NO GUTWARA INTEKEREZO. Uwitwa Jimi Hendrix , umucuranzi wa Guitale wamamaye mu myaka ya 1980, yagize ati ushobora gukoresha muzika ugasinziriza intekerezo z abantu, ukazigusha ikinya, zamara gucika intege ku rwego rwo hejuru, ukababwira ibyo ushaka byose, ukabakoresha icyo ushaka cyose.Jimi Hendrix:interview par la revue life du 03 Octobre 1969,p.74 Nibwo buryo bukoreshwa muri za fundraising no mu bakristo b iki gihe

  23. Ni bangahe bakoresha iyi mpano yumuziki kugira ngo baneze inarijye aho kuyikoresha kugira ngo baheshe Imana ikuzo? Gukunda umuziki biyobora abantu badashishoza kwifatanya n abakunda iby isi mu materaniro yo kwishimishiriza aho Imana yabujije abana bayo kujya. Muri ubwo buryo icyari umugisha ukomeye igihe gikoreshejwe nabi gihinduka kimwe mu bikoresho by ingirakamaro Satani akoresha agateshura umuntu ku nshingano ye kandi akamubuza kurangamira ibizahoraho. Ubutumwa ku basore, p.285

  24. UMUZIKI MWIZA UBURYO BWO GUSABANA N IMANA MU NZIRAYO KWEZWA Iyo abantu baririmbana umwuka wo gusobanukirwa, abaririmbyi bo mu ijuru nabo baterura amajwi yabo bakunga mu ndirimbo yo gushima. Uwaduhaye impano zose zitubashisha kuba abakozi bakorana n Imana yiteze ko abagaragu be batoza amajwi yabo kugira ngo babashe kuvuga no kuririmba mu buryo buzatuma abantu bose bashobora gusobanukirwa. Ntabwo ibikenewe ari amajwi ahanitse cyane, ahubwo ni amajwi yumvikana neza no gusohora amagambo mu mvugo iboneye kandi akumvikana neza. Nimutyo abantu bose bafate igihe cyo gutoza amajwi kugira ngo ibisingizo dutura Imana bibashe kuririmbwa mu majwi yumvikana kandi atuje, atari amajwi akangaranya cyangwa amena amatwi. Ubushobozi bwo kuririmba ni impano y Imana; nimutyo rero ikoreshwe ku bw ikuzo ryayo. Ubutumwa ku basore, p.285,286

  25. KURIRIMBA NI UMUTI UVURA INDWARAYO KWIHEBA NO GUCOGORA Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho. 1 Samweli 16:23 Igihe tugeragezwa, tujye turirimba dushima Imana. Kuririmba n intwaro dushobora gukoresha turwanya gucogora. Iyo dukinguriye imitima yacu kwakira umucyo uturuka ku Mukiza, tugira amagara mazima tukabona n umugisha. Ndetse n ibintu bigaragara ko bitubangamiye bituviramo ibyiza. Rengera ubuzima vol 1,page 126

  26. 10Iyo umugore numugabo bihannye byukuri batangira kubona amategeko y ubuzima Imana yashyiriyeho imibereho yabo ngo ibe mizima, maze bagashaka uko birinda ibyateza intege nke imibiri yabo, ubwenge bwabo n ibitekerezo byabo. Kumvira ayo mategeko bigomba kuba inshingano y umuntu wese. Igihe tutayumviye tugomba guhura n ingaruka z uburwayi. Tuba tugomba kuzasubiza Imana impamvu ya bene iyo myitwarire n imigenzereze. Bityo ikibazo tubazwa s iki ngo Ni iki abantu bazavuga ? ahubwo n iki ngo Mbese nkanjye w umukristo ni buryo ki nafata urusengero Imana yampaye? Mbese nakora ibyiza bishoboka byose mu buryo bw umubiri n uburyo bw Umwuka ngo ndinde umubiri wanjye ukomeze kuba ahantu Mwuka wera yibera, cyangwa nawuhindura igitambo cy intekerezo mbi n ibikorwa bibi by iyi si? {Inama ku mirire n ibyo kurya, p. 13.2}

  27. UBUNTU BWIMANA BUBANE NAMWE MWESE. MARANATHA

Related


More Related Content